Impyisi n'ihene (1) :

Kera amapfa yarateye izuba riracana, ibyatsi n'ibiti biruma, biragwengera, ibitungwa bibura icyo birya, ibintu biradogera, abantu bakajya guhaha aho imvura yagwaga.

Hakabaho ihene, ikitwa Ruhaya. Ibwira izindi hene zose iti «nimuze tujye guhahira muri ririya shyamba rigwamo imvura; turishe ubwatsi. Amapfa nashira, tuzagaruka.» Ihene zose ziti «ni uko, ejo tuzagenda.»

Ruhaya iti «nyabuna murakomeze umugambi ejo muzizindure.» Buracya ihene zose zirakorana, ziragenda; ishyamba zirarimena. Bigejeje nimunsi imvura iragwa. Ihene zijya gushaka aho zugama.

Zibona isenga, ari rwo rutare impyisi yabagamo, ariko ihene ntizibimenye.

Ruhaya izijya imbere. Impyisi izibonye iti «murakaza neza mboga zizanye!» Ihene zose zirugama ariko zifite ubwoba. Impyisi ibonye Ruhaya yuza, irayibaza iti «ese urarya uduki?» Ruhaya iti « ndarya utunkucenge.»

Impyisi iti « mpa na njye numve.» Ruhaya iti «henga ngutumirize bakuzanire.»

Nuko Ruhaya ireba amashashi y'ihene iti «bana banjye mwumve icyo ngiye kubatuma. Ndashaka ko mujya guca umuti wa mperezayo.» Ziragenda zirahera.

Haca umwanya munini. Ruhaya ibwira impyisi iti «urabizi, natumye abana b'ibizeze. Henga nohereze izindi zijye kukuzanira utunkucenge.» Ikurebera ihene z'amariza irazibwira iti «nimugende mujye kunzanira umuti wa mperezayo»

Ziragenda nazo ziherayo. Impyisi irategereza, ihebye ibwira Ruhaya iti «ohereza izindi, za zindi zatinze.» Ruhaya yari izi ko impyisi ishaka kurya abana bayo na za nyina.

Niko kuyibwira iti «henga nohereze izari zisigaye ndore, ubanza izagiye mbere imvura yazishe.»

Ibwira ihene z'amajigija iti «nimuze mbatume.» Ihane ziza zose. Irazibwira iti «nimugende na mwe munshire umuti wa mperezayo.»Ziragenda, zigumayo.

Ruhaya imara umwanya iti «ewe, ngiye kurora aho imvura igeze maze nzihamagare zize, zatinze.» ..../......

Ibikurikira murabisanga kuri paji (page) ikurikira : Impyisi n'ihene (2) ..........